Urukiko rw’ibanze mu Misiri rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 183 bahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu rupfu rw’abapolisi 13 bishwe muri Kanama 2013.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yatangaje ko mu kuboza 2014, uru rukiko rw’ibanze rwari rwakatiye iki gihano abantu 18 batanu bakajurira bakagabanyirizwa ibihano.
Baregwaga kugira uruhare mu bitero byagabwe ku biro bya polisi bya Kerdassa mu mujyi wa Kayiro byahitanye abapolisi 13, ku ya 14 Kanama 2013.
Iki gitero cyagabwe n’abasaga 700 bari bashyigikiye Perezida Mohamed Morsi wavanywe ku butegetsi.
Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byakunze kwamagana ko abo bantu bakatirwa igihano cy’urupfu ariko biba iby’ubusa.


















TANGA IGITEKEREZO