Urukiko rwo mu Misiri rwategetse ko abanyamakuru ba televiziyo Al Jazeera bamaze iminsi irenga 400 bafungiwe muri icyo gihugu bafungurwa .
Umunyamakuru wo muri Canada Mohamed Fahmy yaciwe amadorali ya Amerika 29 000 naho mugenzi we ufite inkomoko yo mu gihugu cya Misiri Baher Mohamed afungurwa abanje gusabwa kuzakurikirana icyiciro gikurikira cy’urubanza giteganyijwe ku ya 23 Gashyantare 2015.
Abo banyamakuru bafunzwe mu mpera za 2013 bashinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma kugira ngo bashyigikire ishyaka rya Muslim Brotherhood ry’uwahoze ayoboye Misiri, Mohammed Morsi.
Bo bashinja Leta ya Misiri kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO