00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri yasabye agahenge i Gaza

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 October 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yatangaje ko hasabwe agahenge k’iminsi ibiri mu gace ka Gaza gakomeje kuberamo intambara njyanamuntu ihuza Ingabo za Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas, ikaba imaze guhitana abarenga ibihumbi 42.

Perezida Sisi yavuze ko muri aka gahenge, Israel yahabwa abaturage bayo bane bashimuswe na Hamas, mu gihe nayo yakwemera gutanga abaturage ba Palestine bafungiye muri gereza zayo.

Biramutse bigenze neza, aka gahenge gashobora kuba intangiriro yo kugaruka ku meza y’ibiganiro ndetse no kurangiza intambara imaze umwaka urenga ica ibintu muri Gaza.

Nubwo Hamas nta kintu iravuga kuri iyi ngingo, uyu mutwe uherutse gutangaza ko utigeze uhindura ibyifuzo byawo mu biganiro ukomeje kugirana na Israel. Ibyifuzo byawo ni uko Ingabo za Israel zahagarika intambara burundu, zikava mu gace ka Gaza zose ndetse zikarekura abarwanyi bayo bafashwe bugwate.

Ku ruhande rwa Israel, biragoye kwemera izi ngingo kuko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yamaze kuvuga ko ingabo za Israel zitazongera kwemera ko Gaza ihindurwa indiri y’umutwe nka Hamas ugamije kuyihungabanyiriza umutekano, bigakekwa ko ibi bizagerwaho binyuze mu kwigarurira aka gace no kukagenzura igihe kirekire.

Hagati aho, abayobozi b’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse Israel bahuriye muri Qatar mu rwego rwo kwiga uburyo ibiganiro byo guhagarika intambara byasubukurwa.

Ibi biganiro byari byajemo agatotsi kubera ibyifuzo bya Hamas bigoye, bigakekwa ko urupfu rw’uwari Umuyobozi w’uwo mutwe, Yahya Sanwar uherutse kwicirwa i Gaza, rushobora gutuma uyu mutwe ugabanya ibyifuzo byayo.

Misiri yasabye agahenge i Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages