Uyu mukambwe uherutse kujyanwa mu bitaro kubera ibibazo by’indwara z’umutima, yavuze ko azakora ibishoboka byose agatsindira guhagararira agace ka Langkawi kazwiho gukurura ba mukerarugendo benshi.
Ntabwo biramenyekana niba Mohathir impuzamashyaka abarizwamo yitwa Homeland Movement nigira ubwiganze mu Nteko, ari we uzongera kuba Minisitiri w’Intebe, kuko batangaje ko batarabifataho umwanzuro.
Mohathir yabaye Minisitiri w’Intebe wa Malaysia inshuro ebyiri. Ubwa mbere yayoboye icyo gihugu guhera mu 1981 kugeza mu 2003, no kuva mu 2018 kugeza mu 2020.
Ishyaka rifite ubwiganze muri icyo gihugu niryo rishyiraho Guverinoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!