Inteko Ishinga Amategeko nimara gutorwa niyo izashyiraho Guverinoma nshya izayobora u Budage mu myaka ine iri imbere.
Biteganyijwe ko abadage bagera kuri miliyoni 60 aribo bitabira amatora yatangiye saa mbili za mu gitondo kuri iki Cyumweru.
Ni amatora afite byinshi asobanuye kuko hategerejwe usimbura Merkel wari umaze imyaka 16 yarasubije u Budage mu ruhando rw’ibihugu bikomeye ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bukungu.
Ntabwo biramenyakana ishyaka rizagira ubwiganze mu nteko ari naryo rizavami chancelièr mushya, gusa Social Democratic Party ryatanze Minisitiri w’Imari Olaf Scholz nk’umukandida niryo rihabwa amahirwe imbere ya Union Party Merkel yabarizwagamo.





Ibitekerezo 0