Ikigo cy’Ubuvuzi mu Bushinwa (NHC) cyatangaje ko uyu mugabo utuye mu Mujyi wa Zhenjiang yarwaye akajyanwa mu bitaro tariki 28 Mata, nyuma y’ukwezi kumwe, ku wa 28 Gicurasi bagasanga arwaye iyi virus y’ibicurane by’ibiguruka yo mu bwoko bwa H10N3.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryabwiye Reuters ko hataramenyekana aho uyu mugabo yaba yarakuye iyi virus, ndetse ko nta n’undi muntu iragaragaraho mu buturage kandi kugeza ubu nta kintu kirerekana ko umuntu ashobora kuyanduza undi.
NHC yamaze impungenge abantu, itangaza ko uyu mugabo ameze neza ndetse ari hafi gusererwa kwa muganga, kandi ko mu bo bahuye nta numwe iragaragaraho.
Si ubwa mbere virus z’ibiguruka zivuzwe muri iki gihugu, ndetse iheruka kuboneka mu bantu ni iyo mu bwoko bwa H7N9 yagaragaye mu mpera za 2016 kugeza mu 2017. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi, FAO, rivuga ko abantu bagera 1.668 banduye iyi virus naho 616 ikabahitana guhera mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!