00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 27 October 2025 saa 06:58
Yasuwe :

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatashye ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Igihugu rwubakiwe abasirikare babarizwa mu muryango wa LGBT+ uhuza abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumviro ku mibonano mpuzabitsina.

Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 25 u Bwongereza bukuyeho itegeko ryababuzaga kujya mu ngabo.

LBGT+ ni umuryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu, bikubiye muri iri zina , aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka, bitewe n’imiterere y’umuntu.

Mu 2000 ni bwo u Bwongereza bwakuyeho itegeko ryo kuvana abo muri uyu muryango mu nzego z’umutekano, kuri ubu bikaba bishimangira imyaka 25 bahawe uburenganzira bwo gukorera igihugu.

Iki gikorwa cyabereye muri ‘National Memorial Arboretum’ ahashyingurwa abaguye ku rugamba bazize umutekano w’igihugu, mu mujyi wa Staffordshire.

Umwe mu basirikare babarizwa muri uyu muryango, Brigadier Claire Phillips, yavuze ko uru rwibutso rugaragaza urugendo rwo kwiyunga no kumenya ukuri kuri ayo mateka ashaririye.

Ati “Ni intambwe yo guha agaciro abigeze gukorera igihugu bakanabahagarika barengana. Uru rwibutso ni ubutumwa bw’uko buri wese wambara impuzankano akwiriye icyubahiro.”

Umwe mu bashyingiranye n’uwo bahuje igitsina, Sergeant Alastair Smith, yavuze ko uru rwibutso ari igikorwa gifite ubusobanuro budasanzwe ku babaye muri ayo mateka.

Ati “Hari imyaka myinshi abantu bagombaga kwihisha abo bari bo kugira ngo bakomeze gukora umurimo wabo. Uru rwibutso rutwibutsa ko ubutwari bwabo butazibagirana.”

Gutaha uru rwibutso byatumye haterwa indi ntambwe y’amateka mu rugendo rwo gufungurira abantu bose amahirwe angana mu ngabo z’u Bwongereza.

Kuri ubu, inzego zose z’umutekano mu Bwongereza zigaragaza ko zishyigikiye ubumwe n’ubwuzuzanye, ibyikerekana urugendo igihugu cyakoze mu myaka 25 ishize mu kurengera uburenganzira bw’uyu muryango.

Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages