Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 2 Mutarama uyu mwaka, bukorerwa ahantu 28 hahurira abantu benshi harimo mu masoko, mu ma banki, mu biro abantu bakoreramo, aho abantu bategera imodoka, bisi, gari ya moshi ndetse n’indege mu mujyi wa Tehran uzwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi muri Iran.
Mu mwuka w’ahantu hapimwe hahurira abantu benshi, basanze hagati ya 62 % na 67% by’uwo mwuka harimo Coronavirus, bivuze ko hari hari abantu benshi banduye Coronavirus.
Mu masoko ndetse no muri gari ya moshi basanze umwuka waho urimo ubwandu bwa Coronavirus kigero cya 100%, naho ku bibuga by’indege umwuka waho bawusanzemo icyorezo ku kigero cya 80%, mu gihe mu ma bisi no biro umwuka wa Covid -19 mu kirere cyaho wagaragaye ku kigero cya 50%.
Ubusanzwe Coronavirus ishobora kugenda mu mwuka mu gihe uyirwaye yitsamuye cyangwa ari kuganira ari nabyo byongera ibyago byo kwanduzanya.
Inama iki kigo cyakoze ubu bushakashatsi gitanga ku byerekeranye no kurinda ikwirakwira rya Covid-19, ni uko umubare w’abantu baba bari mu ma bisi, gari ya moshi, indege, mu masoko ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi wagabanywa ndetse bagatera imiti ibinyabiziga, n’abantu bagashishikarizwa kwambara adupfukamunwa neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!