Abahanga baravuga ko umwaka ushize abantu bakuwe mu byabo bagahungira imbere mu bihugu byabo kubera umutekano muke, intambara, ibikorwa by’urugomo n’andi marorerwa abangamiye uburenganzirwa bw’ikiremwamuntu, babarirwa kuri miliyoni makumyabiri n’umunani n’ibihumbio magana inani ku Isi..
Amakuru dukesha BBC aravuga ko, uyu ariwo mubare munini utangajwe bwa mbere n’ikigo gikurikiranira hafi abantu bahungira imbere mu bihugu byabo kiri i Genève mu Gihugu cy’u Busuwisi.
Uyu mubare wakubye kabiri abakuwe mu byabo mu mwaka wabanjirije ushize wa 2011.
Icyi kigo kivuga ko ahanini icyatumye uwo mubare wiyongera cyane ari ukubera Abanyasiriya babarirwa kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana bahungiye imbere mu gihugu cyabo mu mpera z’umwaka ushizem kubera intambara ikomeje kuvugwa muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO