Ibikoresho by’ikoranabuhanga by’abagenzi bava mu bihugu bya Turikiya, Liban, Jordania, Misiri, Tunisia na Arabia Saudite, byangiwe kwinjira mu ndege zijya mu Bwongereza, mu gihe abava muri Turkiya, Kuwait, Liban, Misiri, Maroc, Arabia Saudite, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bo bakumiriwe mu ndege zijya muri Amerika.
Mu byuma by’ikoranabuhanga byahagaritswe, ntiharimo telefone ngendanwa ndetse n’utwuma twifashishwa mu kuvura abantu, ariko harimo Mudasobwa nto (Laptop), Tablets, udukoresho duto tubamo imikino (Electronic Games) n’ibifata amashusho (Camera).
Nta kabuza iki cyemezo kiraza gushegesha kompanyi z’indege zakoreraga ingendo muri ibi bihugu, dore ko mu Bwongereza bavuga ko iki cyemezo kireba kompanyi 14 zikorera ingendo zo mu kirere cy’iki gihugu.
RFI ivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ibi bihugu mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba, aho bavuga ko ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gushyirwamo ibiturika bishobora kurimbura ubuzima bwa benshi.
Amasosiyete akorera ingendo z’indege mu Bwongereza yahawe amabwiriza yo guhita yubahiriza iki cyemezo ndetse amwe muri yo ahita atangaza ko agiye kubyubahiriza, mu gihe Amerika yo yatanze iminsi ine yo kuba byuhahirijwe.
David Lapan, Umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika yanze kugira byinshi avuga ku mpamvu nyamukuru iki cyemezo cyafashwe. Gifashwe mu gihe kuri uyu wa Gatatu muri Amerika hateranira inama igamije kurwanya iterabwoba, aho bivugwa ko iki kibazo gishobora gukomozwaho n’ubwo abayobozi b’iki gihugu bemeza ko kitari kuri gahunda yayo.
Ibi bihugu bifashe iki cyemezo nyuma y’uko umwaka ushize muri Somalia, indege ya Airbus A321 ya Sosiyete ya Daallo, yaturikiyemo igisasu cyari giteze muri mudasobwa y’icyihebe cyari kiyirimo.



















TANGA IGITEKEREZO