Ubu Ambani ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi.
Mu meze ashize, Ambani na Adani bahinduranyaga imyanya kuri urwo rutonde umwe akajya imbere y’undi gutyo gutyo.
Ku wa Gatatu nibwo Adani washoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabaye umukire wa mbere ku mugabane wa Aziya.
Byagaragaye ko Adani yabariwe umutungo ungana na miliyari 88,5 z’amadolari mu gihe Ambani yari afite miliyari 87,9 z’amadolari.
Byaje guhinduka umunsi ukurikiyeho ubwo agaciro k’imigabane ya Adani kagabanutse kubera ibiciro biri ku isoko agatakaza miliyari 2,6 z’amadolari agasubira ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’abaherwe.
Mu gihe Gautam Adani yatakaje amafaranga, Ambani we yungutse miliyari 1,33 z’amadolari azamuka mu ntera agera ku mwanya wa 10 kuri uwo rutonde rwakozwe na Bloomberg.
Adani ni we mu bari kuri uru rutonde winjije amafaranga menshi uyu mwaka nubwo amaze gutakaza miliyari 12 z’amadolari mu mutungo we bwite.
Ku Isi, umukire wa mbere ni Elon Musk ufite umutungo ungana na miliyari 224, akurikirwa na Jeff Bezos ufite umutungo ungana na 178$ mu gihe Bernard Arnault afite miliyari 160$. Bill Gates wamaze igihe kinini ari ku mwanya wa mbere ubu ari ku wa kane na miliyari 127$.






Ibitekerezo 0