00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Alberta hagiye kuba amatora azagena niba izatandukanywa na Canada

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 May 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Intara ya Alberta yo mu burengerazuba bwa Canada yatangaje ko mu Ukwakira 2026 abaturage bayo bazitabira amatora ya kamarampaka azaca inzira ku bijyanye no kwigenga kwayo.

Amatora ya kamarampaka azagaragaza niba abaturage bashyigikiye ko iyi ntara ikomeza kuba muri Canada cyangwa niba hakwiye gutangira inzira yemerera abaturage kuzatora ubwigenge bwayo mu gihe kiri imbere.

Iyi gahunda yatangajwe na Guverineri w’iyo ntara, Danielle Smith agaragaza ko iyo kamarampaka itazaba ari iyo guhita bafata icyemezo cyo kwitandukanya na Canada, ahubwo ko izaba igamije kureba niba abaturage bashaka ko habaho indi kamarampaka ya nyuma yaba yemeza umwanzuro ku bwigenge bw’iyo ntara.

Mu ijambo yagejeje ku baturage yagize ati “Ndashaka kubivuga neza. Nshyigikiye ko Alberta ikomeza kuba muri Canada kandi uko ni ko nanjye nzatora mu gihe hazaba kamarampaka yo kwitandukanya. Ni na wo murongo wa guverinoma yacu.”

Muri iyo kamarampaka abaturage bazabazwa ni ba Alberta ikwiye gukomeza kuba muri Canada cyangwa ni ba hakwiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga kugira ngo habe referandumu ihamye ku kwitandukanya n’icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, wavukiye ndetse akanakurira muri Alberta, yavuze ko iyo ntara ari ingenzi ku hazaza ha Canada.

Ati “Canada ni igihugu cyiza kurusha ibindi ku Isi, ariko iracyafite byinshi byo kunoza. Turimo gukorana na Alberta kugira ngo irusheho kuba nziza.”

Yakomeje avuga ko Alberta ari ingenzi cyane ku hazaza ha Canada aca amarenga ko badashaka kuyitakaza.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Danielle Smith ari kugenda yitonze muri ayo matora atagenyijwe kugira ngo atarakaza abaturage bashyigikiye ubwigenge bw’iyo ntara ariko nanone ko we ubwe adashaka ko Alberta itandukana na Canada.

Umwarimu wigisha siyansi ya politiki muri Kaminuza ya Calgary, Ian Brodie, yavuze ko uburyo iyo kamarampaka iteguye bugaragaza ubushishozi bwa Guverineri Smith.

Ati “Ni amatora agamije kureba niba abantu bashaka andi matora. Ni uburyo bwiza bwo gutuma abafata icyemezo badahita bashyigikira ubwigenge.”

Nubwo bamwe muri Alberta bakomeje gusaba ubwigenge kubera kutumvikana na guverinoma ya Canada ku bijyanye n’ubukungu n’umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli, amategeko ya Canada ateganya ko intara idashobora kwitandukanya n’igihugu ku bushake bwayo gusa.

Abasesenguzi bavuga kandi ko nubwo ubu abashyigikiye ubwigenge bwa Alberta batarenga 30%, ubukangurambaga bushobora guhindura uko ibintu bihagaze bakaba bakwiyongera.

Abaturage bo mu Ntara ya Alberta bagiye kwitabira amatora azagena ahazaza hayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages