00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Amerika hagaragaye abagore bavukana bafite ipeti rya Jenerali

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 8 September 2019 saa 08:55
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka y’Igisirikari cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaraye abagore bavukana bafite ipeti rya Jenerali.

CNN yatangaje ko mu Gisirikari cya Amerika, harimo ingero nyinshi z’abagabo babaye Abajenerali bavuka na ariko ko bitari bisanzwe kubona abagore.

Maj. Gen. Maria Barrett na murumuna we Brig. Gen. Paula Lodi bikekwa ko aribo bagore ba mbere babayeho ari Abajenerali bavukana muri icyo gihugu.

Kubera ko rimwe na rimwe abagore bahindura amazina nyuma yo kurushinga, igisirikari cyagombye gufata buri zina ry’umugore kikarigeranya n’iry’undi kugira ngo hemezwe niba hari abavukana barimo.

Umuvugizi w’Igisirikari yabwiye CNN ko nta gushidikanya abo aribo ba mbere bagize mu gisirikare.

Ati " Ariko kubera ko hatari abagore benshi b’Abajenerali, biroshye kwemeza ko aribo ba mbere”.

Maj. Gen. Barrett ayobora urwego rushinzwe kurinda umutekano w’ikoranabuhanga ry’Igisirikari cya leta zunze ubumwe za Amerika naho murumuna we, Brig. Gen. Lodi, wazamuwe mu ntera muri Nyakanga, ubu ni umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubuvuzi mu gisirikari cya Amerika.

Abo bagore bombi bakuriye muri leta ya Massachusetts muri Amerika.

Igisirikari nticyemeraga abasirikare b’abagore kugeza mu 1901 ubwo hatozwaga abagore bazajya bafasha mu bikorwa by’Ubuvuzi ku rugamba.

Maj. Gen. Maria Barrett na murumuna we Brig. Gen. Paula Lodi bikekwa ko aribo bagore ba mbere babayeho ari Abajenerali bavukana muri icyo gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages