Ku wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, nibwo Uber ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze ubu buryo bubasha guhuza abatega imodoka b’abagore n’abashoferi b’abagore gusa mu ngendo bakora.
Ubu buryo bwabanje gukorerwa igerageza muri Amerika, kandi Uber yavuze ko byatumye abagore bumva batekanye igihe bicaye mu modoka zitwawe na bagenzi babo.
Bamwe mu bashoferi ba Uber ntibashimishijwe n’ubu buryo ndetse hari n’abari batanze ibirego mu nkiko muri Leta ya California, aho bavugaga ko ari uguheza no kuvangura abagabo.
Abashoferi babiri ba Uber muri iyi Leta, bayishinja kwirengagiza amategeko nkana, igashyiraho uburyo buhesha abakiliya benshi abagore kurusha abagabo.
Uber yo yasubije ivuga ko ⅕ cy’abashoferi bayo ari abagore, ubu buryo ikaba yarabushyizeho mu rwego rwo korohereza abagore gukorera amafaranga kandi batekanye.
Uber ifashe iki cyemezo nyuma y’aho mu kwezi gushize, yategetswe n’urukiko kwishyura miliyoni $8.5 (arenga miliyari 12 Frw) umugore washinjaga umushoferi wayo kumusambanya.
Uber yasubije ivuga ko itagomba kuryozwa ibyaha by’abashoferi bitwikira izina ryayo, dore ko ivuga ko ari abakozi bigenga kandi ko babanza kubakoraho iperereza mbere yo kubaha akazi, ndetse yatangaje ko iteganya kujurira.
Uber isanzwe ikoresha ubu buryo bwo gutwara abagore gusa mu bihugu birenga 40 birimo Espagne, Brésil na Arabie Saoudite, ubu hakaba hiyongereyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!