Uyu wahawe iki gihano yitwa Kenneth Williams, w’imyaka 38, yishwe nyuma yaho ahamijwe ibyaha by’ubwicanyi aho yishe abantu babiri ubwo yageragezaga gutoroka gereza.
Saa tanu n’iminota itanu z’ijoro muri Amerika (04:05 GMT kuri uyu wa Gatanu) nibwo byatangajwe ko Williams apfuye nyuma yo kwicwa.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize, nibwo umuntu wa mbere yishwe muri iyi leta, Uyu yari uwitwa Ledell Lee. Nyuma abandi babiri nabo barishwe kuwa Mbere w’iki cyumweru. Abo ni Jack Jones na Marcel Williams.
Ibi byatumye Leta ya Arkansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba iya mbere itanze igihano cy’urupfu ku bantu babiri umunsi umwe nyuma y’imyaka 17.
Bishwe hakoreshejwe uburyo buzwi nka Lethal injection, aho baterwa uruvange rw’imiti ituma bapfa mu gihe gito kandi batabanje kumva ububabare.
Abanyamakuru batandukanye bari aho iki gikorwa cyabereye, bahamije ko uburyo byakozwemo nta bubabare bwagaraga.
Inkuru bifitanye isano: Leta ya Arkansas yatanze igihano cy’urupfu mu buryo butababaza abagihawe



















TANGA IGITEKEREZO