Uyu mutwe w’ingabo zizwi nka ‘Security belt Forces uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse ukaba waragize uruhare mu kurwanya izi nyeshyamba z’aba Houthi ufatanyije n’ingabo za Leta ya Yemen, wagabweho iki gitero ubwo wari mu birori byo kwakira abawinjiyemo bashya.
N’ubwo izi nyeshyamba zitaragira icyo zitangaza kuri iki gitero, ziri gushyirwa mu majwi kuko muri Kanama umwaka ushize zagabye igitero gisa neza n’iki kigahitana abarenga 30 naho 9 bagakomereka.
Igihugu cya Yemen kiri mu bihe by’umutekano muke kuva mu 2015 ubwo izi nyeshyamba z’aba Houthi zigaruriga igice kinini cy’uburengerazuba bw’iki gihugu bigatuma Perezida Abdrabbuh Mansour Hadi ahunga.
Kuva icyo gihe ingabo za leta zafashijwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa n’u Bwongereza zigaruriye bimwe mu bice byari byarafashwe n’izi nyeshyamba birimo Marib na Taiz n’ubwo zitarabasha kongera gufata umurwa mukuru Sanaa.
Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasivile barenga 7,025 bamaze kugwa muri izi mvururu mu gihe za miliyoni z’abaturage zakuwe mu byazo.


















TANGA IGITEKEREZO