SpaceX ikora ibyogajuru, ikagira ishami ricuruza internet ya Starlink, ikanabarizwamo ikigo cy’ubwenge buhangano cyitwa xAI.
Biteganyijwe ko gushyira imigabane ku isoko bizatangira mu kwezi gutaha ndetse bikazaba igikorwa kinini mu mateka y’isoko ry’imari n’imigabane.
SpaceX ivuga ko ifite agaciro ka miliyari 12.500$, Elon Musk ni we uyifitemo imigabane myinshi ibarirwa agaciro karenga miliyari 600 $.
Usibye kuba afite agahigo ko kuba utunze amafaranga menshi ku Isi, bizamuhesha amahirwe y’uko ashobora gutunga miliyari 1000$.
Umwaka ushize, Musk yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere wari utunze arenga miliyari 500 $. Forbes ivuga ko uyu mugabo abarirwa ubutunzi bwa miliyari 839$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!