00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myanmar: Abishwe n’umutingito bamaze kurenga 3,000

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 3 April 2025 saa 01:53
Yasuwe :

Umutingito umaze iminsi wibasiye Myanmar umaze gihitana abantu barenga 3,000 mu gihe abandi 4,515 bakomeretse bikomeye naho 351 baburiwe irengero.

Kuri uyu wa 3 Mata 2025, Ambasade ya Myanmar mu Buyapani ibicishije ku rubuga rwa Facebook yatangaje ko ibintu muri iki gihugu bikomeje guhindura isura kubera umutingito umaze iminsi uhitana benshi.

Nubwo bimeze gutya, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho nk’uko abashinzwe ikirere baherutse gutangaza ko kuva ku itariki 30 Werurwe kugeza ku ya 11 Mata 2025 hazagwa imvura idasanzwe ishobora guhungabanya uturere twibasiwe cyane n’umutingito nka Mandalay, Sagaing n’Umurwa Mukuru, Naypyidaw.

Umukozi ushinzwe Ubutabazi muri Myanmar yatangarije Reuters ati “Imvura iraza kandi haracyari benshi bashyinguwe muri Mandalay. Niba imvura itangiye kugwa, abantu bashyinguwe bazarohama.”

Ni mu gihe kugeza ubu ibihugu 15 birimo u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya byahaye imfashanyo Myanmar zirimo indenge 53 zipakiye ibintu by’ibanze bikenewe n’abashinzwe ubutabazi barenga 1.900.

Abishwe n'umutingito bamaze kurenga 3,000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages