00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nǐ hǎo! Dutemberane Macau, ubutaka bw’isezerano ku bihebeye ’Casino’

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 22 July 2022 saa 05:20
Yasuwe :

Macau ni imwe mu ntara z’u Bushinwa iherereye mu majyepfo, ikora ku nyanja ya Pacifique igahana imbibi n’intara ya Guandong n’ikirwa cya Hong Kong.

Kimwe na Hong Kong, Macau ifite ubwigenge bucagase ku buryo batagendera ku itegeko nshinga ry’u Bushinwa ku kigero cya 100%.

Bivuze ko bafite leta y’abo n’inzego zitandukanye nk’ibindi bihugu bisanzwe. Gusa bakorana bya hafi na Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe bagiye gufata imyanzuro itandukanye cyane iyerekeye politiki mpuzamahanga.

Macau ifite ubuso bwa kilometero kare 118, igaturwa n’abaturage bagera ku bihumbi 649,342. Ibi bituma iba muri tumwe mu duce dufite abaturage batuye bacucitse ku Isi. Abayituye bose bashyirwa mu cyiciro cy’abatuye umujyi.

Aka gace kandi gafatwa nka hamwe mu hatuwe n’abantu bakuru cyane ku Isi kubera ko abari munsi ya kimwe cya kane ari bo bafite munsi y’imyaka 25.

Nuramuka uhatembereye byaba byiza uzi kuvuga ururimi rwa Cantonais, Igi-Portugais n’Icyongereza, kuko ari zo zikunze gukoreshwa.

Abaturage 88.7% bakomoka mu Bushinwa, 9.5% bakomoka muri Portugal mu gihe 1.8% bakomoka mu bindi bice bitandukanye.

Imirire y’aho ntiyakugora cyane ko hari indyo nyinshi wasanga no mu Rwanda nk’inyama z’ingurube ziri mu zigurishwa cyane muri aka gace, inkoko n’ibindi. Mu bindi biribwa uzahanga harimo imigati ikorwa mu magi, ibirayi, n’ibindi bikomoka mu nyanja nk’amafi.

Ifaranga bakoresha ryitwa Macau Paceta, iri faranga rimwe rivunja amafaranga 128 Frw bivuze ko iyo ufite 100 rya Macau Paceta uhabwa 12,860Frw.

Macau yahoze ari Intara ya Portugal

Ahasaga mu 1557 icyari ubwami bwa Ming ubu bwavuyemo ibindi bihugu birimo u Bushinwa, bemeye gukodesha ubutaka bwa Macau ku Banya-Portugal ngo babwifashishe mu bucuruzi ku bukode bw’ama-Tael 500 buri mwaka.

Icyo gihe Macau yahindutse icyambu cy’ibanze kinyuzwaho ibicuruzwa hagati ya Portugal, u Buyapani n’u Bushinwa. Kikaba cyarifashishwaga mu guhererekanya ibicuruzwa biturutse mu mijyi ya Lisbon, Nagasaki ari na cyo cyonyine u Buyapani bwakoreshaga icyo gihe.

Abanya-Portugal baje kugeza idini Gatolika muri aka gace ku buryo n’ubu hari umubare munini w’Abakirisitu n’abaturage bakoresha ururimi rw’Ikinya-Portugal. Aka gace kaje no kugirwa intara ya Portugal kuva mu 1951.

Muri Mata 1987 ni bwo Leta ya Portugal yemeye gusubiza u Bushinwa intara ya Macau, gusa bemeranya ko iyi ntara izahabwa ubwigenge bucagase mu gihe cy’imyaka 50 nk’uko bwahawe intara ya Hong Kong iva mu maboko y’u Bwongereza.

Iri tegeko ryavugaga ko Macau izemererwa gutora ubuyobozi bwayo, guha abaturage uburenganzira bwo gukora ingendo uko bashatse, uburenganzira bwo gukomeza kubaho uko bari basanzwe babayeho yaba mu buryo bw’ubucuruzi n’ubusabane.

Ibibazo by’umutekano na politiki y’ububanyi n’amahanga byo yagombaga kugengwa na Guverinoma y’u Bushinwa. Abatuye Macau badafite ibyangombwa by’ingendo (passport) bya Portugal bahinduka abaturage b’u Bushinwa.

Ubukerarugendo bushingiye kuri Casino

Ubukungu bw’iyi ntara bufashwe ahanini n’ubukerarugendo cyane ubukorerwa mu nyubako zikinirwamo imikino y’urusimbi n’indi y’amahirwe zizwi nka Casino zisaga 42 zikorera Macau. Ibi biterwa n’uko imikino y’amahirwe n’urusimbi yahawe uburenganzira bwo gukorera muri Macau kuva mu 1850.

Umujyi wa Macau na Las Vegas yo muri Amerika ni yo ya mbere ikinirwamo urusimbi ku kigero cyo hejuru ku Isi. Ubushakashatsi bwakozwe na Statista bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 imikino y’urusimbi n’amahirwe yinjije miliyari zirenga 29$.

Mu bindi bikorwa by’ubukungu bihakorerwa cyane harimo ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga ariko byose bikorwa ku rugero rwo hasi.

Urujya n'uruza rw'abakerarugendo baza Macau gukina urusimbi
Urujya n'uruza rw'abakerarugendo baza Macau usanga abenshi bagenzwa no gukina urusimbi
Macau ikora ku nyanja ya Pacifique
Inyubako zikinirwamo imikino y’urusimbi n’indi y’amahirwe zizwi nka Casino zisaga 42 zikorera Macau
The Venetian Macau ni yo Casino ya mbere nini muri Macau ikaba n'iya kabiri nini ku Isi
Inyubako y'inteko ishinga amategeko ya Macau
Imbere muri Venetian Macau aho bakinira urusimbi
Ibiryo bikomoka mu nyanja ni byo bikunze kuribwa muri Macau
Ifaranga rya Macau Patacos ni ryo rikoreshwa muri Macau
Ibendera rya Macau ni uku rimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages