Ubwiherero bwo mu kirere burakenerwa cyane, kuko hari abantu bajyayo bakamarayo imyaka myinshi, birumvikana ko buri mu bikoresho by’ibanze bakenera.
Ni mu gihe kandi imiterere y’isanzure idatuma ubwiherero busanzwe bukoreshwa ku Isi bushobora no gukoreshwayo, bigatuma abahanga bagomba kwigana ubushishozi ibintu byose bazohereza mu isanzure, bakabijyanisha n’imiterere yaho yihariye.
Iyi niyo mpamvu, nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakorera ingendo mu isanzure, NASA yamaze kohereza ubwiherero buzajya bukoreshwa n’abahanga bari mu isanzure, mu rwego rwo kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Ni ubwiherero bumaze imyaka 10 bukorwa, bukaba bwaratwaye akayabo ka miliyoni 23$ (arenga miliyari 22 Frw).
Ni ubwiherero buzatuma abagore n’abagabo babukoresha mu buryo bwiza, kuko ubwari busanzweho bwari bwarakozwe mu myaka ya kera busa nk’ubukorewe abagabo gusa, kuko icyo gihe umubare w’abagore bajyaga mu isanzure bakamarayo igihe kinini wari mucye cyane.
Ubu bwiherero bukoranye ikoranabuhanga ryo gusukura imyanda yabushyizwemo, bukayibyaza umusaruro urimo amazi n’ibindi. Mu busanzwe, ibirimo amazi, inkari n’ibindi byose bishobora kubonekamo amazi birayungururwa mu isanzure, mu rwego rwo kuyazigama ndetse no gukomeza kuyakoresha ubushakashatsi.
Mu bindi byihariye, ni uko ubu bwiherero bwakozwe ku buryo budashobora gupfa kwangirika, bworoshye gusukura kandi budashobora kurekura impumuro mbi.
Ubwiherero bwo bukoreshwa mu isanzure ngo bwari bukenewe cyane bitewe n’uko mu myaka ya vuba, bishoboka ko abantu bazatangira gukorera ingendo z’ubutembere mu isanzure, ndetse n’abahanga mu by’isanzure bakaba bazatangira gukora ingendo ndende zigana mu bice biri kure cyane.
Ubushakashatsi bwo mu isanzure kandi nabwo buziyongera muri iyi myaka, bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ihangana hagati y’ibihugu by’ibihangange, cyane ko hari abemeza ko isanzure rishobora kuzaba nka zahabu y’ubu mu binyejana bitaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!