Reuters itangaza ko aya mazi ameze nk’umushonge w’umunyu nk’uko hashize imyaka myinshi bizwi, akaba agenda akongera akigaragaza mu bihe bitandukanye kandi ko nta wabashije gusobanukirwa impamvu yabyo.
Ibi bivuze ko icyari amatsiko ku birebana n’uyu mubumbe, noneho kigiye ahagaragara, kuko ubushakashatsi bukomeje.
Iyi nkuru ivuga ko aya mazi atari cyo kimenyetso cy’ubuzima kuko bidashoboka ko ibiremwa byatungwa n’uriya mushongi wa “chlorates” ugereranije n’uko ubuzima bumeze ku Isi.
Icyakora na nubu ntibirumvikana ku bahanga ukuntu hari ibiremwa bimwe na bimwe bibasha kwihanganira kuba ahantu ubusanzwe ubuzima budashoboka.
Nyamara birakekwa ko aya mazi yaba hari ahandi hantu akomoka haba mu kirere cyangwa munsi.Kuri uyu mubumbe kandi hagaragara urume rwa mu gitondo.
Ibi bituma hari abakeka ko mu myaka myinshi yashize kuri Mars hari ubutote bwinshi, inyanja n’imigezi, bityo ayo mazi akaba yarakayutse agatumukira mu kirere agahinduka urubura rwo mu mpera y’isi, iya ruguru cyangwa iy’Epfo.
Mars ni umubumbe wa kane uvuye ku zuba, ukaba ari umwe mu mibumbe mito igaragiye izuba.



















TANGA IGITEKEREZO