00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NATO yijeje Ukraine kuyoherereza ingabo

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 4 February 2026 saa 05:56
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa NATO, Mark Rutte yatangaje ko ibihugu biri muri uyu muryango bizohereza ingabo muri Ukraine,mu gihe intambara hagati y’iki gihugu n’u Burusiya izaba yarangiye.

Inshuro nyinshi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yakunze gusaba ko NATO yamwoherereza ingabo zo guhangana n’u Burusiya.

Ibihugu by’i Burayi na byo byakomeje gusaba koherezayo ingabo, bibifata nk’uburyo bwo gushyiraho umutekano w’igihe kirekire wa Ukraine.

Icyakora Moscow yakunze kuvuga ko kohereza ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba byatuma intambara irushaho gukara, ndetse bikaba bishobora gutuma u Burusiya bujya mu ntambara byeruye na NATO.

Ku wa 3 Gashyantare 2026, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko yo muri Ukraine, Mark Rutte yagize ati “Ibihugu bimwe byo mu Burayi byatangaje ko bizohereza ingabo muri Ukraine igihe amasezerano yo guhagarika intambara yagezweho. Hazoherezwa ingabo ku butaka, indege mu kirere ndetse n’ubwato mu nyanja. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatanga ubufasha.”

Rutte yavuze ko NATO iri gufasha mu guhugura ingabo za Ukraine no kuziha ibikoresho ndetse n’inkunga y’ibikoresho ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gutangwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 2 Gashyantare 2026, yavuze ibyo NATO iri gukora bitemewe.

Ati “Kohereza ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, kuzifasha ndetse no kuziha ibindi bikoresho ntituzabyihanganira ndetse bizafatwa nk’ibibangamiye umutakeno w’u Burusiya mu buryo butaziguye.”

Mu byo u Burusiya busaba mu masezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine harimo, kwemera guhara ibice bwigaruriye, kutajya muri NATO no kugabanya igisirikare cyayo.

NATO yijeje Ukraine kuyoherereza ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages