00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nepal: Ikibuga cy’indege cyafunzwe nyuma y’uko indege ikiguyeho icumba umwotsi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 May 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Ikibuga cy’indege cya Kathmandu cyafunzwe mu gihe cy’isaha nyuma y’uko indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Turukiya, Turkish Airlines, ikiguyeho iri gucumba imyotsi mu mapine.

Byatangajwe n’Urwego rwa Nepal ruhinzwe iby’Indege za Gisivili, ku wa 11 Gicurasi 2026, rugaragaza ko abari mu ndege bahise bahabwa ubutabazi bwihuse.

Iyi ndege ya Airbus A330 yari itwaye abagenzi 277 ndetse n’abakozi bo mu ndege 11 bose bakuwe muri iyo ndege amahoro.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Turkish Airlines, Yahya Ustun, yavuze ko uwo mwotsi wari watewe n’amatiyo ajyana amavuta mu bice bitandukanye by’indege yagize ikibazo.

Ati “Itsinda ryacu rigizwe n’abashinzwe kureba ibibazo indege yagize ryayisuzumye rigaragaza ko uwo mwotsi waturutse ku kudakora neza kw’amatiyo ajyana amavuta mu bice bitandukanye.”

Ikibuga cy’indege cyaje kongera gufungurwa ndetse abagenzi bashakirwa indi ndege ibajyana aho berekezaga.

Ikibuga cy’indege cyafunzwe nyuma y’uko indege ikiguyeho icumba umwotsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages