CNN yatangaje ko umwe mu bantu bazi neza iby’iki kibazo ku wa Gatanu, yahamije ko Netanyahu yari yemeje ko azafata umwanzuro ku bikorwa by’ingabo za Israel muri Gaza muri iki cyumweru ariko ngo yamaze kwisubiraho.

Ni mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati mu buyobozi bwa Israel ku cyemezo cyo kwigarurira umujyi wa Gaza, mu gihe Hamas yakwanga gushyira umukono ku masezerano y’agahenge.

Ku wa Kane umwe mu bayobozi bakuru muri Israel, yavuze ko Israel na Amerika biri gushaka uburyo bushya bwo kumvikana ku kibazo cya Gaza, nyuma y’aho Hamas ivuye mu biganiro bigamije agahenge no kurekura imfungwa.

Kureka kwitabira ibiganiro kwa Hamas, byaje nyuma y’aho Amerika na Israel bifashe icyemezo cyo gukura intumwa zabo mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar, umwanzuro wakurikiwe n’amagambo y’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff wavuze ko Hamas iri mu biganiro idafite ubushake nyabwo.

Gusa n’ubwo ibyo biganiro byahagaritswe, Israel yatangaje ko yiteguye gusubira mu biganiro igihe Hamas yahindura imyumvire.

Ni mu gihe Hamas na yo yemeza ko yiteguye gukomeza ibiganiro bigamije gushyiraho agahenge k’igihe kirekire no gukura ingabo za Israel muri Gaza, ariko ko ibibazo by’ubuzima n’inzara bigomba kubanza gukemuka mu buryo burambye.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas witwa Basem Naim, yagize ati “Ni ngombwa ko ikibazo cy’ubutabazi bw’ibanze gikemurwa mu buryo bufatika, kandi tugahabwa igisubizo cyanditse ku byo twatanzeho ibisobanuro. Ibyo ni byo bizatuma dusubira mu biganiro.”

Umunyamabanga Mukuru wa Hamas, Mahmoud Mardawi, ku wa Gatatu yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza ibiganiro mu gihe ikibazo cy’inzara gikomeje kwibasira abaturage muri Gaza.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abaturage bagera kuri miliyoni 2 muri Gaza bafite ikibazo cyo kubura ibiryo.

Minisiteri y’Ubuzima muri ako gace yo yatangaje ko abana 900.000 bafite ibibazo by’inzara mu gihe abagera ku 70.000 bafite ibimenyetso by’imirire mibi ikabije.

Netanyahu yahinduye gahunda ku byerekeye icyemezo cy'ibikorwa by'ingabo za Israel muri Gaza
Netanyahu yahinduye gahunda ku byerekeye icyemezo cy'ibikorwa by'ingabo za Israel muri Gaza