Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025.
Muri ubu butumwa, Netanyahu yashimye umubano mwiza we na Trump, ndetse amushimira uruhare yagize mu guhuza Israel n’ibihugu by’Abarabu.
Netanyahu yavuze ko ibi biganiro bigamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo no kurandura umutwe wa Hamas burundu ndetse no kurwanya ibikorwa by’iterebwoba byo muri Iran.
Yavuze ko kandi ibikorwa byo kurwanya Hamas bagenda babigeraho nubwo hari byinshi intambara yangije, ashimangira ko mu gihe baba bakoranye na Trump hari byinshi byagerwaho.
Ati “Twafashe imyanzuro ikomeye mu ntambara, kandi ingabo zacu zagaragaje ubutwari budasanzwe. Ndizera ko nidukorana bya hafi na Perezida Trump, dushobora kugera ku bindi byiza birenze ibi.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzafasha gukomeza ibikorwa byo gushaka amahoro binyuze mu gukomera kw’igisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!