Nyuma y’inama, abantu benshi bagarutse ku buryo Perezida Biden yaguye agacuho ari mu nama ikomeye yatumiwemo n’abanyamakuru, gusa biza gutangazwa ko atari yasinziriye kuko nyuma y’amasegonda macye, yakomeje kuganira na Bennett mu buryo busanzwe.
Abinyujije kuri Facebook, Netanyahu yanditse ati “Numvise ko Biden yari akurikiye inama cyane [iyo bivugwa ko yasinziriyemo], yubitse umutwe mu kwemera ibyo yari abwiwe.”
Netanyahu yari inshuti cyane na Perezida Donald Trump wacyuye igihe ndetse nawe afite imishinga yo kongera kwiyamamaza kugira ngo azagarutse ku butegetsi muri Israel, yakuweho mu buryo buteye isoni nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo ruswa, ndetse n’ubu akaba agisiragira mu nkiko.
Si ubwa mbere hagaragajwe impungenge ku buzima bwa Perezida Joe Biden w’imyaka 78, kuko yakunze kuvugwaho kugira intege nke, ndetse mu minsi yashize yituye hasi ubwo yari agiye kurira indege ya Air Force One asanzwe agendamo.
Uyu mugabo kandi yigeze kubagwa mu bwoko ku buryo hari igihe byigeze gukekwa ko azatakaza ubushobozi bwe bwo kuvuga, icyakora ubu bushobozi aracyabufite nubwo hari igihe ajya avuga adidimanga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!