00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yagaragaje icyatuma yikura mu masezerano y’agahenge na Hamas

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 19 January 2025 saa 08:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye umutwe Hamas ko watanga urutonde rw’imfungwa z’Abanya-Israel uzarekura mbere y’uko amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa, bitabaye ibyo ntazashyirwe mu bikorwa.

Israel na Hamas byemeranyije guhagarika intambara imaze amezi 15, aho imaze kugwamo Abanya-Israel barenga 1,700 n’Abanya-Palestine hafi 47,000.

Mu cyiciro cya mbere cy’aya masezerano, Hamas yameye ko izarekura imfungwa 33 z’Abanya-Israel, mu gihe Israel nayo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine zitatangajwe umubare.

Ni amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki Cyumweru nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ku wa 17 Mutarama 2024.

Mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa, Netanyahu yatangaje ko Hamas itubahirije ibyo yemeye byo gutanga urutonde rw’imfungwa uyu mutwe uzarekura atazubahirizwa na busa.

Ati “Uyu mwanzuro ntuzashyirwa mu bikorwa tutabonye urutonde rw’imfungwa zacu zizarekurwa, nk’uko twabyemeranyijwe, Israel ntizihanganira kwirengagizwa kw’aya masezerano ahubwo Hamas niyo izaryozwa ibi byose.”

Netanyahu yavuze ko agahenge ari ak’igihe gito kandi ko Israel izasubukura intambara niba ibindi bice by’amasezerano bidashyizwe mu bikorwa. Yongeyeho ko igihe intambara yasubukurwa, Israel izagaba ibitero bikomeye muri Gaza.

Netanyahu yashimangiye ko aya masezerano ari intsinzi kuri Israel kuko agamije kurekura imfungwa z’Abanya-Israel.

Ku rundi ruhande, Hamas yatangaje ko Israel yananiwe kugera ku ntego zayo zo kurimbura Gaza, ahubwo yagarukiye mu gukora ibyaha by’intambara n’ibitesha agaciro inyokomuntu.

Aya masezerano akomeje kugibwaho impaka nyinshi hagati y’abanyapolitiki n’abaturage, cyane ko hari abayabona nk’uburyo bwo kongera ubukana bw’iyi ntambara mu gihe hari uruhande rumwe rutayubahiriza.

Netanyahu yasabye Hamas kubanza kumuha urutonde rw'imfungwa zizarekurwa mbere y'uko amasezerano y'amahoro ashyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages