00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yahakanye ibyo kuba Israel ishaka kuyobora Gaza

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 August 2025 saa 02:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko Israel ishaka kuyobora Gaza, avuga ko icyo Israel ishaka ari amahoro no kwirukana Hamas muri Gaza burundu.

Ibi yabivuze ku wa 7 Kanama 2025 mu kiganiro yagiranye na Fox News. Yavuze ko Israel nimara guca Hamas muri Gaza, aka gace kazegurirwa ibindi bihugu by’Abarabu bizabasha kukayobora neza.

Ati “Icyo dushaka ni umutekano, gukura Hamas hariya, gutuma abaturage bo muri Gaza babaho mu mahoro, hanyuma ubuyobozi tuzabuhe abandi bantu batari Hamas cyangwa abandi bantu bashaka ko Israel isenyuka.”

Yakomeje avuga ko muri gahunda bafite iyo kuyobora Gaza yo itarimo kuko icyo bifuza ari umutekano ku mbibi z’ibihugu byombi.

Ati “Ntabwo Israel ishaka kugumana Gaza ariko dushaka umutekano ku mbibi zayo. Twe ntabwo dushaka kuyiyobora ahubwo turashaka kuyiha Abarabu kugira ngo bayiyobore neza.”

Si ubwa mbere Israel yaba iyoboye Gaza biramutse bibaye, kuko guhera mu mu 1986 Gaza yayoborwaga na Israel kugeza mu 2005, ubwo Israel yakuraga ibikorwa byayo byose muri Gaza.

Netanyahu yahakanye ibyo kuba Israel ishaka kuyobora Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages