Netanyahu yari amaze iminsi 28 agerageza gushyiraho Leta ihuriweho ariko iyo minsi igenwa n’amategeko imushirana ntacyo itanze.

Nyuma y’uko Netanyahu ananiwe gushyiraho guverinoma, Perezida Reuven Rivlin, azatoranya undi muyobozi w’ishyaka rya politiki wahabwa iminsi 28 yo gushyiraho Guverinoma, aho byitezwe ko azaba ari Yair Lapid uyobora ishyaka ryari ryabaye irya kabiri mu matora aherutse.

Byitezwe ko uyu nawe atazoroherwa no gushyiraho guverinoma, aho biramutse bimunaniye, Perezida yasaba Inteko Ishinga Amategeko gutora umudepite wahabwa iminsi 28 yo kuba yashyizeho guverinoma.

Uyu mukandida watorwa n’Inteko nawe aramutse ananiwe gushyiraho guverinoma, byaba ngombwa ko Israel isubira mu matora ya gatanu mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Netanyahu wayoboye Leta eshanu kuva mu 1996, yaterewe icyizere cyane kubera ibirego byamushinjaga ibyaha birimo ruswa, ibirego yakunze guhakana ariko rukaba rukigeretse mu nkiko.

Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yananiwe gushyiraho guverinoma
Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yananiwe gushyiraho guverinoma