Ibi yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yemezaga umushinga wo gukomeza ibikorwa byo kugenzura agace ka West Bank, avuga ko aka gace kose ari aka Israel.
Yagize ati “Tugiye gusohoza ibyo twabasezeranyije ko nta leta ya Palestine izigera ibaho. Aka gace ni akacu, tugiye gukuba kabiri abatuye uyu mujyi.”
Uyu mushinga wamejwe na Netanyahu ukubiyemo kubaka inzu 3400 z’Abanya-Israel, ndetse n’ibindi bikorwaremezo bizabafasha kuba muri ako gace.
Umuvugizi wa guverinoma ya Palestine, Nabil Abu Rudeineh, yavuze ko uko byagenda kose u Burasirazuba bw’umurwa wa Yeruzalamu buzaba umurwa mukuru wa Palestine mu gihe cya ahazaza, ndetse ashinja Netanyahu gushyira ako gace ka West Bank mu kaga.
Kugeza ubu Palestine ntifatwa nk’igihugu cyigenga kuko nubwo ifite guverinoma, nta mupaka n’umwe iyobora cyangwa ikirere kuko byose biyoborwa na Israel.
Israel ntikozwa ibyo kureka Palestine iba igihugu cyigenga, ari na yo mpamvu ikomeza kugenda yigarurira udece tw’iki guhugu, nubwo yagiye isabwa kenshi kurekura uduce twa Palestine yigaruriye.
Agace ka West Bank ko ntikavugwaho rumwe kuko ibihugu byombi bikiyitirira ndetse bigafitemo abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!