00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yemeje ko abakirisitu bo muri Liban bashaka kwiyomeka kuri Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko bamwe mu bakirisitu bo mu majyepfo ya Liban, basabye ko ibice batuyemo byakomekwa kuri Israel, kugira ngo barindwe umutwe wa Hezbollah.

Kuva ku wa 2 Werurwe 2026, Israel na Liban byatanye mu mitwe nyuma y’uko Hezbollah yagabye ibitero kuri Israel ivuga ko iri guhorera Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei wishwe na Israel na Amerika.

Israel yahise yinjira mu ntambara yo guhiga uyu mutwe n’abawugize ikoresheje ibitero byo mu kirere no kubutaka.

Ingabo za Israel zinjiye mu majyepfo ya Iran ndetse zigenzura bimwe mu bice by’iki gihugu biri ku mupaka wayo.

Netanyahu wavuze ko abakirisitu bo muri iki gice basabye Israel ubufasha, yakomeje ati “Bamwe mu bakirisitu bo muri Liban basabye ko ibice babamo byakomekwa kuri Israel kuko tubarinda Hezbollah. Hezbollah ishaka kubica ndetse [kurinda] abakirisitu tubikora hose.”

Nubwo avuga ibi kuva intambara yatangira, abakirisitu mu majyepfo ya Liban bahuye n’ibibazo by’amasasu aturuka ku ngabo za Israel.

Bose bagumye kuba mu byabo nubwo Israel yategetse ko bava aho ngaho, ariko benshi banga guta ingo n’ubutaka bwabo.

Icyakora ingabo za Israel zasabye aba bakirisitu kudacumbikira abanyamahanga, zivuga abarwanyi ba Hezbollah

Netanyahu yashimangiye ko bazakomeza kugaragara mu majyepfo ya Liban mu buryo bwo kurinda abaturage ba Israel batuye mu mujyarugugu y’igihugu n’abaturage babo muri rusange.

Kuva Israel yagaba ibitero kuri Hezbollah, hamaze gupfa abantu barenga 4.300 mu gihe abandi barenga ibihumbi 12 bakomeretse.

Netanyahu yemeje ko abakirisitu bo muri Liban bashaka kwiyomeka kuri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages