00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yikomye Espagne, ayishinja gusuzugura igisirikare cya Israel

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 12 April 2026 saa 12:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yategetse ko Espagne yirukanwa mu kigo gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri i Kiryat Gat, gishinzwe gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza.

Ibi Netanyahu yabitangarije mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze ku wa 10 Mata 2026. Yashinje Espagne gukomeza kurwanya Israel no gusebya ingabo zayo, nyuma y’uko inenze bikomeye Ingabo za Israel (IDF) ku bitero ziherutse kugaba muri Liban.

Netanyahu yavuze ko imyitwarire ya Espagne ari agasuzuguro.

Ati “Israel ntizaceceka imbere y’abayitera. Espagne yasebeje intwari zacu, abasirikare b’ingabo zifite imyitwarire myiza kurusha izindi ku Isi. Yahisemo kenshi kurwanya Israel […] Sinteze kwemera ko hari igihugu icyo ari cyo cyose cyatugabaho intambara ya dipolomasi ngo ntikibihanirwe.”

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, ni umwe mu bakomeje kunenga ibikorwa bya gisirikare bya Israel, agaragaza ko gukomeza kwiyongera k’umwuka mubi bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage n’ubukungu.

Ibi bibaye mu gihe Espagne iherutse gufunga ikirere cyayo ku ndege zimwe na zimwe za Amerika ikanakura ambasaderi wayo muri Israel, bimwe mu byatumye umubano uzamo agatotsi.

Ingabo za Israel zagabye ibitero muri Liban ku wa 8 Mata 2026, ku birindiro bigera kuri 100 by’umutwe wa Hezbollah. Zivuga ko zishe abarwanyi barenga 180, mu gihe Liban yo yatangaje ko hapfuye abaturage benshi kurusha abo.

Espagne yamaganye ibyo bitero ivuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, inasaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gusubiramo amasezerano y’ubufatanye ifitanye na Israel.

Netanyahu yikomye Espagne, ayishinja gusuzugura igisirikare cya Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages