Amashusho yafashwe n’umunyamakuru wo muri uwo mujyi, agaragaza uwo musaza utaramenyekanye amazina agenda agana ahari umurongo w’abapolisi bakumiraga imyigaragambyo.
Abapolisi bahise bamusunika agwa hasi agushije umutwe atangira kuva amaraso. Umwe mu bapolisi yumvikana avuga ati “ari kuva amaraso”.
Meya w’Umujyi wa Buffalo, Byron Brown, yatangaje ko uyu mugabo ameze neza gusa ko ubwo icyo gikorwa cyabaga yataye ubwenge.
Iki gikorwa cy’aba bapolisi cyamaganywe n’abantu benshi dore ko muri iki gihe imyigaragambyo yamagana ubugizi bwa nabi bw’abapolisi ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Guverineri wa New York, Andrew Cuomo, yatangaje ibyakozwe n’aba bapolisi bidakwiriye, ko bakwiriye gukora akazi kabo ko guharanira ko amategeko yubahirizwa ariko badahohoteye abantu.
Reba amashuho agaragaza aba bapolisi basunika umusaza akagwa hasi



















TANGA IGITEKEREZO