00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

New York: Perezida Zuma yongeye kwikoma Loni

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 25 September 2013 saa 07:11
Yasuwe :

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi b’ibihugu batandukanye ku cyicaro cyawo i New York, Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yanenze bikomeye Loni, avuga ko isa nk’imaze kurangiza manda yayo, ko uyu muryango urangwa no kutagira ubutabera ku Isi.
Mu kiganiro Zuma yahaye Business Day newspaper, yagize ati “Loni ishobora kuba yaratakaje umumaro wayo, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byasabye impinduka muri Loni, kuko yashinzwe mu ntambara ya kabiri y’Isi, bishingiye ku (…)

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yahuje abayobozi b’ibihugu batandukanye ku cyicaro cyawo i New York, Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yanenze bikomeye Loni, avuga ko isa nk’imaze kurangiza manda yayo, ko uyu muryango urangwa no kutagira ubutabera ku Isi.

Mu kiganiro Zuma yahaye Business Day newspaper, yagize ati “Loni ishobora kuba yaratakaje umumaro wayo, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byasabye impinduka muri Loni, kuko yashinzwe mu ntambara ya kabiri y’Isi, bishingiye ku bihangange nka Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bushinwa, bityo ibyo ikora ntabwo bihwitse.”

Yakomeje agira ati “Usanga ibyo bihugu byashyizeho Loni, amagambo yabyo arangwa n’intambara kurusha amahoro; ibi bihugu ni byo bifite ijambo, ariko ikibabaje usanga ntacyo rifasha Isi, ahubwo ari ibibazo bateza. Reba nko muri Iraq na Libya, uburyo byahateje ibibazo mu myaka 10 ishize, uhu hari amakimbirane.”

Akomeza avuga ko nk’ibihugu bito, bashimangira ko ibyo uyu muryango ukora bitabanyuze na gato, ndetse ashimangira ko adashima ibyo Loni ikorera ibihugu bimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages