00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neymar, Pogba na Mbappe mu bababajwe na Cathédrale Notre-Dame de Paris yafashwe n’inkongi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 April 2019 saa 08:13
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza akababaro batewe n’inkongi y’umuriro yafashe Cathédrale Notre-Dame de Paris ku mugoroba washize.

Kiliziya ya Notre-Dame de Paris iherereye mu mutima w’umurwa mukuru w’u Bufaransa, imwe mu nyubako zisurwa cyane kurenza izindi mu Burayi yafashwe n’inkongi ikaze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi batandukanye barimo Neymar, Umunya- Brésil ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bashyize hanze ubutumwa bagaragaza akababaro batewe n’iyi nkongi y’umuriro yafashe igisenge cy’iyi nyubako imaze imyaka 850.

Neymar yashyize hanze ifoto y’igishushanyo cya Quasimodo kiri kurira, gifashe mu biganza byacyo iyi Kiliziya ya Notre-Dame, maze akurikizaho amagambo agira ati “Musengere u Bufaransa”.

Mugenzi we bakinana, Umufaransa Kylian Mbappe na we yashyize kuri Instagram ifoto y’iyi nyubako iri kugurumana, ashyiraho emoji iri kurira iruhande rw’ibendera ry’u Bufaransa.

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, David Beckham wakiniye Paris Saint-Germain mu 2013, yagize icyo avuga ku ifoto ya Mbappe na we ashyiraho emoji eshatu zigaragaza gusenga.

Rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette, na we yashyize hanze iyi foto mu gihe Paul Pogba wa Manchester United yashyize hanze ifoto y’iyi nyubako, ashyiraho umutima umenetse n’ishusho ye arikurira.

Abandi barimo Gary Lineker wabaye umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, bavuze ko bibabaje kuba amateka yahiriye mu maso y’abantu mu gihe Didier Drogba wamamaye muri Chelsea na we yavuze ko yababajwe n’iyi Cathédrale Notre Dame de Paris.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabwiye abanyamakuru ko kuri uyu wa Kabiri hatangizwa igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gusana iyi Cathédrale Notre Dame de Paris, aho yanashimiye abagerageje kuzimya iyi nkongi y’umuriro hakagira ibice byayo bitangirika.

Kylian Mbappe yashyize hanze ifoto ya Cathédrale Notre Dame irimo gukongoka
Paul Pogba na we yerekanye ko yababajwe n'inkongi yafashe iyi kiliziya
Neymar yashyize hanze iki gishushango kiri kurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages