Polisi y’Igihugu yemeje ko yataye muri yombi uyu mugore w’imyaka 54 kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kamena 2023 ndetse yagejejwe muri kasho aho agomba guhatwa ibibazo ku byo akurikiranyweho.

Nubwo nta makuru arajya ahanze ajyanye n’ibirego akurikiranyweho bivugwa ko hari iperereza riri gukorwa ku bijyanye n’umutungo w’Ishyaka riri ku butegetsi rya Scottish National Party (SPN) uyu mugore yayoboye.

Yatorewe kuyobora SNP mu 2014 ubwo icyo gihugu cyakoraga kamarampaka yo gutorera niba kiguma ku Bwami bw’u Bwongereza cyangwa kikabwiyomoraho. Icyo gihe 55 % by’abatoye bemeje ko bakomeza kuba ku Bwami bw’u Bwongereza.

Sturgeon ni umwe mu bamaganye byeruye kwiyomora ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byakozwe n’u Bwongereza mu 2016 ndetse icyo gihe avuga ko bishobora gutuma igihugu cye gisubiramo kamarampaka yo guharanira ubwigenge.

Uyu mugore w’imyaka yeguye ku mirimo yo kuba Minisitiri w’Intebe muri Gashyantare 2023.

Nicola Sturgeon wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ecosse yatawe muri yombi
Nicola Sturgeon wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ecosse yatawe muri yombi