Mu 2013 nibwo ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza ricukumbura ko Sarkozy yaba yarahawe amafaranga n’uwari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, mu bikorwa byo kwiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007, amatora yaje no kubonamo intsinzi.
Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwego rw’Ubutabera bw’u Bufaransa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ ko Sarkozy yitabye inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabili ariko umunyamategeko we atabashije kugira icyo abivugaho.
Uretse Sarkozy hari n’undi wahoze ari Minisitiri mu Bufaransa akaba n’inshuti ye ya hafi, Brice Hortefeux, nawe uri guhatwa ibibazo na Polisi kuri icyo kirego.
Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva kuri iyo manda bivugwa ko yatewe inkunga na Muammar Gaddafi mu 2007 kugera mu 2012, ahakana yivuye inyuma ko nta faranga na rimwe yigeze ahabwa.
Muri Mutarama, Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi kandi umunyemari w’Umufaransa witwa Alexandre Djouhri nawe ukekwaho kugira uruhare mu itangwa ry’ayo mafaranga Sarkozy ari kubazwa.
Mu 2016 hari undi mucuruzi witwa Ziad Takieddine wakozweho iperereza cyane, yiyemereye ko yashyikirije Sarkozy miliyoni eshanu z’ama-euro zatanzwe na Perezida Gaddafi, aho yakoze ingendo eshatu hagati ya Tripoli na Paris atwaye miliyoni ziri hagati ya 1.5 n’ebyiri z’amayero.
Sarkozy kandi anakurikiranyweho ikindi kirego kijyanye n’amafaranga yakoreshejwe mu matora yo mu 2012, ubwo yongeraga kwiyamamaza agatsindwa na François Hollande wamusimbuye.



















TANGA IGITEKEREZO