00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicolas Sarkozy azarindirwa umutekano n’abapolisi babiri mu gihe azaba ari muri gereza

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 October 2025 saa 09:32
Yasuwe :

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, akaba ari kurangiriza igifungo cy’imyaka itanu aherutse gukatirwa muri gereza ya La Santé, azarindirwa umutekano n’abapolisi babiri bazajya baba hamwe na we muri gereza, kugira ngo bite ku mutekano we umunsi ku munsi, hirindwa ko hari ibyago bishobora kumubaho.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Laurent Nunez, kuri uyu wa Gatatu, wavuze ko Sarkozy azafungirwa mu gice kihariye gitandukanye n’ahafungirwa abandi, bivuze ko atazakorana cyangwa ngo ahure n’abandi bafungwa.

Yabwiye radiyo Europe 1 ko abapolisi babiri bagize umutwe ushinzwe kurinda abahoze ari abakuru b’igihugu bazajya baba mu byumba byegeranye n’aho Sarkozy afungiwe, bakahamarara igihe cyose azaba akiri muri gereza.

Yagize ati “Uwahoze ari Perezida wa Repubulika afite uburenganzira bwo kurindwa kubera icyubahiro cye...kandi ubwo burinzi buzakomeza n’igihe azaba afunze.”

Icyumba cya Sarkozy kizashyirwa muri zone yihariye ya gereza La Santé aho abafungwa bashyirwa mu byumba byabo ku giti cyabo kandi ntibahure n’abandi mu mu bikorwa ibyo ari byo byose.

Icyemezo cyo gushyira abapolisi muri gereza cyateje impaka, aho imiryango y’abacungagereza yakoze imyigaragambyo ivuga ko abakozi ba gereza bafite ubushobozi bwo kurinda abafungwa ko polisi itari ngombwa muri gereza.

Ku wa Kabiri ni bwo Sarkozy yatangiye kurangiza igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambana mu gukusanya inkunga y’amatora yaturukaga muri Libya. Yageze muri gereza ya La Santé i Paris, ibintu byafashwe nk’ibidasanzwe kuko abaye uwigeze kuba perezida wa mbere ugiye gufungwa. Yayoboye u bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

Nicolas Sarkozy azarindirwa umutekano n’abapolisi babiri mu gihe azaba ari muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages