Ni amakuru yatangajwe ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gikomeje kugarizwa n’ubwiyongere bw’ibikorwa byo gushimuta abantu benshi icyarimwe, bituma Perezida Bola Tinubu atangaza ibyihutirwa mu bijyanye n’umutekano.
Abagabo bitwaje intwaro binjiye ku ishuri rya St. Mary’s Catholic School riherereye mu mudugudu wa Papiri, muri Leta ya Niger, ku wa 21 Ugushyingo, bashimuta abantu 315 barimo abanyeshuri 303 n’abarimu 12, nk’uko ubuyobozi bubivuga.
Hashize iminsi ibiri, abantu 50 babashije guhunga bagaruka mu miryango yabo, nk’uko Ishyirahamwe ry’Abakristo muri Nigeria (CAN) ryabitangaje.
Ku Cyumweru, Channels TV yatangaje ko abandi 100 barekuwe, bivuze ko hasigaye hafi 165.
Icyo kinyamakuru nticyagaragaje niba hari amafaranga y’ingurane yishyuwe cyangwa uburyo iryo bohorwa ryakozwemo.
Umuvugizi wa CAN muri Leta ya Niger, Daniel Atori, yabwiye Reuters ko batarabona amakuru yemewe aturutse kuri leta ku bijyanye n’iyi gahunda.
Yagize ati “Turizera kandi dusenga ko ari ukuri, kandi dutegereje ko n’abandi basigaye bazabohorwa.”
Umuvugizi wa Perezidansi, Sunday Dare, na we yemeje aya makuru, nk’uko AFP ibivuga.
Igitero cyagabwe kuri St. Mary’s School ni cyo cyashimutiwemo abantu benshi muri Nigeria kuva mu 2014, ubwo abakobwa barenga 270 bo ku ishuri ry’i Chibok bashimutwaga n’intagondwa za Boko Haram.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu byagaragaje ko byatunguwe n’ubwiyongere bw’ibi bikorwa byo gushimuta abantu benshi icyarimwe, bivuga ko nibura abantu 402 biganjemo abanyeshuri bashimuswe muri Leta enye zo mu majyaruguru ari zo Niger, Kebbi, Kwara na Borno kuva ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Perezida wa Nigeria, Tinubu yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ku wa 26 Ugushyingo nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje uburakari, ategeka inzego z’umutekano kongera abakozi umubare w’abakozi.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko buzagura ubufasha mu bijyanye n’ubutasi nyuma yo kubisabwa na Tinubu.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’u Bufaransa zirukanywe mu bihugu by’abaturanyi birimo Niger, Mali na Burkina Faso kubera kunanirwa guhagarika umutwe w’inyeshyamba ukomeje guhitana abantu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!