Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Nigeria, NEMA, cyatangaje ko ubwato bwarohamye mu mugezi wa Goronyo, bwari butwaye abagera kuri 50 bose berekezaga ku isoko.
Umuyobozi mu Mujyi wa Sokoto, Aminu Bare, yatangaje ko abagera kuri 25 babashije gutabarwa bagasanga bakiri bazima, bakaba bari gushaka abandi basigaye.
NEMA, ku wa 18 Kanama 2025, yatangaje ko ifatanyije n’inzego z’ibanze muri aka gace bakomeje gushaka abataraboneka kandi bizera ko bazababona.
Bivugwa ko iyi mpanuka yabaye yatewe n’uko ubwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo. Hatangajwe kandi ko bimwe mu bikoresho by’ubu bwato bitari bimeze neza ndetse ko amabwiriza agenga ubwikorezi atari yubahirijwe.
Impanuka z’ubwato muri Nigeria zimaze gufata indi ntera, kuko nko mu 2023 abagera ku 100 barohamye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Nigeria, no mu 2024 hakaba harabonetse imibiri igera kuri 54 mu mugezi wa Niger.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Nigeria, abagenzi bose bategekwa ko bagomba kwambara amasengeri arinda kurohama, ariko usanga akiri make, cyane cyane mu bice by’ibyaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!