Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Garba Shehu, yavuze ko Miliyari zigera kuri 13 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira) zungutswe kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugeza mu Ukuboza hagendewe ku mishahara yishyuwe muri icyo gihe.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Muhammadu Buhari yahigiye kuzaca ruswa muri iki gihugu, ndetse ko abantu bagera kuri 11 bari gukurikiranwa na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibyaha byakozwe mu rwego rw’ubukungu n’imari (EFCC) ku ruhare rwabo muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Nigeria, Garba Shehu, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo guca amanyanga akorwa na bamwe mu bagize guverinoma.
Ati “Gahunda ya Perezida Muhammadu Buhari yo guca amanyanga muri guverinoma no kwimika imiyoborere myiza irakomeje, guverinoma yatangiye kugenzura imishahara mu mirimo ya Leta.”
Perezida Buhari wa Nigeria kuva yatorwa mu mwaka ushize wa 2015, yatangije urugamba rwo kurwanya ruswa yari yarabaye umuco muri iki gihugu, ashinja guverinoma yari iyobowe na Goodluck Jonathan kuba yaranyereje umutungo wa Leta.
Ibyo byatumye bamwe mu bari mu buyobozi bukuru ku butegetsi bwa Goodluck, barimo aba minisitiri, abandi banyapolitiki n’inshuti zabo, baburanishwa kuri ibyo byaha.
Mu cyumweru gishize guverinoma yari yatangaje ko yiteguye guhemba no kurindira umutekano abantu bazajya bagaragaza abanyereje umutungo wa Leta, mu gihe Nigeria iri kurwana no kwikura mu bibazo by’ubukungu irimo.


















TANGA IGITEKEREZO