Nigeria ni kimwe mu bihugu bikigaragaramo imitwe yitwaje intwaro myinshi ishimuta abantu benshi ikanagaba ibitero bihitana abantu benshi.
Tinubu yavuze ko kuva mu 2023 agiye ku butegetsi abari mu mitwe yitwaje intwaro bagabanyutse ku rugero rwa 81%.
Yavuze ko abarenga 124000 bo mu mitwe yitwaje intwaro n’abo mu miryango yabo barambitse intwaro hasi.
Aljazeera yanditse ko imitwe yitwaje intwaro yabaye nk’ihagarika ibitero mu majyaruguru y’igihugu yerekeza mu mashyamba, aho isatira kugaba ibitero mu Majyepfo y’Uburengerazuba.
Abayobozi banyuranye bahamije ko iyi mitwe yimutse kubera ibikorwa by’ingabo bigamije kuyihashya mu bice bitandukanye.
Ku wa 8 Kamena, Nigeria yatangaje ko yatabaye abantu 360 bari barashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Boko Haram.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!