Washington Post yatangaje ko abo bari bagize Guverinoma bashakaga ubufasha bwa Haley kugira ngo bagabanye imbaraga za Perezida Trump, bamwitambike ku byemezo bimwe na bimwe ariko Nikki Haley arabangira.
Washington Post yatangaje ko ifite Kopi y’igitabo cye cyitwa "With All Due Respect," kizasohoka ku wa Kabiri ari nacyo gikubiyemo ibyo byose.
Haley yanditse ati “Kelly na Tillerson bampishuriye ko igihe babaga banga kugendera mu murongo wa Perezida Trump bitari ukwanga kubaha amategeko ahubwo ko bageragezaga gukiza igihugu.”
Ku ruhande rumwe, Haley yanditse ko Tillerson yanamubwiye ko abaturage bashobora gupfa niba Trump atagenzuwe. Nyamara Haley yavuze ko yashyigikiraga ibyemezo byinshi bidasanzwe yafataga nubwo abandi bo muri White House bageragezaga kumurwanya.
Mu kiganiro cyatambutse ku Cyumweru kuri Televiziyo yo muri Amerika yitwa CBS, Haley yavuze ko ibikorwa bya Tillerson na Kelly byafatwa nko kurwanya Trump no kwigomeka.
Yagize ati “Byari kuba byiza, kugenda ukabwira Perezida itandukaniro ryawe ndetse ugasezera niba udakunze ibyo akora. Kunaniza Perezida ni ibintu bibi cyane kandi bihabanye n’itegeko nshinga ndetse bihabanye n’ibyo abaturage ba Amerika bashaka. Ni ukwigomeka.”
Tillerson ntabwo yigeze asubiza Washington Post ngo agire icyo abivugaho ndetse na Kelly nta byinshi yabivuzeho ariko yavuze ko niba gufasha Perezida “uko ashoboye no mu bwisanzure akurikije amategeko n’inama zivuye muri Guverinoma yose kugira ngo afate ibymezo bizwi ari ugukora binyuranyije na Trump, azabihanirwe.”
Ku cyumweru Perezida Trump yanditse kuri Twitter yifuriza Haley amahirwe masa ku gitabo cye ndetse ahamagarira abantu kukigura no kwitabira imurika ryacyo.


















TANGA IGITEKEREZO