Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru People, aba bombi bafashe iki cyemezo mu buryo bw’ubwumvikane. Byavuzwe ko nubwo kwemeza iki cyemezo bitari byoroshye, byari inzira y’ingenzi kuri buri wese mu rwego rwo gukomeza ubuzima mu buryo bushya.

Shaun White w’imyaka 39 azwi cyane mu mikino ya ‘snowboarding’ aho yegukanye imidali myinshi ku rwego rwa Olempike, mu gihe Nina Dobrev, w’imyaka 36, yamamaye cyane muri filime zinyuranye zirimo na ‘The Vampire Diaries’ yazamuye izina rye ku Isi hose.

Urukundo rwabo rwatangiye mu 2019, aho abantu benshi batunguwe no kubona aba bombi bashyize hanze amafoto yerekana ko babana bishimye. Mu gihe cya Covid-19, nibwo byarushijeho kugaragara ko bafitanye umubano ukomeye.

Mu Ukwakira 2024, White yaratunguranye asaba Nina Dobrev ko yazamubera umugore, amwambika impeta ihenze. Uwo muhango wabereye i New York mu buryo bwihariye ariko waranzwe n’ibyishimo.

Nyamara nubwo byagaragaraga ko urugendo rwabo mu rukundo rwagaragazaga ko bimeze neza, ibimenyetso by’uko ibintu bitagenda neza byatangiye kugaragara muri Kanama ndetse bitangira gukemangwa ku wa 7 Nzeri 2025, ubwo Nina Dobrev yagaragaye muri Toronto International Film Festival nta mpeta yambaye.

Iki cyemezo cyabo nticyashimishije abakunzi benshi bari barabakurikiranye kuva mu myaka itanu ishize, ariko abari hafi yabo bavuga ko bombi bifuza gukomeza kuba inshuti no gushyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Kugeza ubu, nta n’umwe mu bombi wigeze avuga byinshi mu buryo bwimbitse ku mpamvu nyamukuru y’itandukana ryabo, ariko biragaragara ko bahisemo gukomeza inzira zitandukanye mu buryo bwubaka amahoro n’icyubahiro.

Nina Dobrev wamamaye muri ‘The Vampire Diaries’ yatandukanye n’umukunzi we
Nina Dobrev wamamaye muri ‘The Vampire Diaries’ yatandukanye n’umukunzi we