00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège : Hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 17 April 2013 saa 04:07
Yasuwe :

Umuryango " Urukundo" ugizwe n’Abanyarwanda baba muri Norvège wibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hibutswe hibandwa cyane cyane ku miryango yazimye.
Rutaganira Emile uhagarariye Umuryango "Urukundo" aganira na IGIHE yavuze ko imihango yo kwibuka yatangijwe n’urugendo (Walk to Remember) nyuma habaho igitambo cya misa cyo gusabira by’umwihariko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo muhango kandi witabiriwe n’Ambasaderi (…)

Umuryango " Urukundo" ugizwe n’Abanyarwanda baba muri Norvège wibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hibutswe hibandwa cyane cyane ku miryango yazimye.

Rutaganira Emile uhagarariye Umuryango "Urukundo" aganira na IGIHE yavuze ko imihango yo kwibuka yatangijwe n’urugendo (Walk to Remember) nyuma habaho igitambo cya misa cyo gusabira by’umwihariko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi Sebudandi Venantie, aho mu butumwa yatanze yibukije ko kwibuka ari ngombwa, kandi ko bigomba gutozwa n’ababyiruka, kugirango bizabe umuhango w’uruhererekane rw’ibisekuru n’ibisekuruza.

Muri uyu muryango kandi hibutse by’umwihariko imiryango y’Abatutsi yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba harasomwe amazina y’imiryango mirongo icyenda (90) yazimye.

Ni ku nshuro ya 11 Umuryango Urukundo utegura kandi ukanayobora igikorwa cyo kwibuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages