Izi nyandiko zasobanuye ko Christopher Lewis yarashe isasu rimwe ku modoka yari itwaye umwamikazi ubwo yazengurukaga umujyi wa Dunedin, ntihagira umuntu n’umwe uhakomerekera, ndetse polisi ikora ibishoboka byose ngo ihishe ab’ibwami ibyabaye, ibabwira ko icyo bumvise ari iturika ry’ibishashi (fireworks).
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byabitangaje Lewis yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kugerageza kwiba, aba ari nabwo yemera ko ariwe wagerageje kwica Umwamikazi.
Nubwo polisi yavuze ko ibyo yatangaje nta kuri kurimo ahubwo byaturutse ku kibazo cyo mu mutwe yari afite, baje gusanga imbunda ndetse n’amasasu mu nyubako yari yababwiye ko ariyo yari arimo ubwo yageragezaga gushyira mu bikorwa umugambi we.
Abapolisi baje gufata umwanzuro wo kumugira umwere ku cyaha cy’ubugambanyi kubera kugerageza kwica umwamikazi, ahubwo akatirwa ku cy’ubujura no gutunga intwaro. Kubera gutinya ko aya makuru ajya hanze bumvikanye ko babigira ibanga.
Muri izi nyandiko zashyizwe hanze nyuma y’ubusabe bw’ikinyamakuru Herald, SIS yemeje ko Lewis yari afite umugambi wo kwivugana Umwamikazi Elizabeth wa II, ariko ntabashe kubigeraho bitewe n’ubushobozi bw’imbunda yari afite n’aho yari aherereye.
Lewis wiyitaga umunyamuryango w’umutwe wa National Imperial Guerilla Army wari ugizwe n’abantu batatu gusa, yafunzwe inshuro nyinshi azira ibyaha bitandukanye. Yaje kwiyahura mu 1997, ubwo yari muri gereza afungiwe icyaha cyo kwica.



















TANGA IGITEKEREZO