Yabitangaje ubwo yavugaga ku byo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye ibiganiro nubwo we atabyiteguye.
Minisitiri Abbas Araghchi yasobanuye ko Iran nta biganiro yigeze isaba bigamije guhagarika intambara.
Ati “Ntabwo twigeze dusaba guhagarika intambara, nta n’ibiganiro twigeze dusaba.”
Yakomeje agaragaza ko uretse no gusaba ibiganiro, igihugu cye kibona nta mpamvu yabyo kuko n’ibitero byakigabweho byakozwe mu gihe ibihugu byombi byari biri kuganira.
Ati “Nta n’impamvu n’imwe tubona yatuma tuganira n’Abanyamerika kubera twari mu biganiro nabo ubwo bafataga icyemezo cyo kutugabaho ibitero.”
Yakomeje ati “Iyi ni intambara y’amahitamo ya Perezida Donald Trump na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi natwe tugiye gukomeza kwirwanaho.”
Intambara Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran imaze iminsi ya 16 aho imaze guhitana bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!