00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Ku myaka 15 yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1, 000

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 February 2015 saa 07:03
Yasuwe :

Confiance Dukundane w’imyaka 15 ni umwe muri batandatu bafatanywe ibiyobyabwenge mu mukwabo wakozwe mu bice bitandukaye by’igihugu ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare; yafatiwe mu Kagarari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge afite udupfunyika 1000 tw’urumogi.

Mu bice bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge; udupfunyika twafatanywe Dukundane turi mu 1193 twafashwe, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere.

Mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, na ho hafatiwe Byukusenge Claudine w’imyaka 21 afite udupfunyika 125 tw’urumogi na Pacifique Twizerimana wafatanywe ibiro 10 by’urumogi. ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.

Mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, hafatiwe Philbert Bicamumpaka afite udufunyika 68 tw’urumogi na we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Uretse urumogi kandi hanafashwe kimwe na litiro 20 za Kanyanga zasangaywe uwitwa Françine Mukasikubwabo murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza; kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarondo. Hari kandi na mudasobwa igendanwa (laptop) yo mu bwoko bwa DELL yari yibwe yagarujwe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi arasaba abaturage bose gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.

SP Mbabazi arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages