00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umukobwa na nyina ukiri muto babyariye rimwe

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 15 March 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Angela Patram w’imyaka 37 y’amavuko yibarutse umwana w’umukobwa hashize iminota 34 gusa umukobwa we w’imfura Teranisha w’imyaka 20 na we ahita yibaruka umwana w’umuhungu.

Urubuga rw’Ibitaro Tampa aho abo babyeyi bibarukiye rwanditse ko Angela Patram n’umukobwa we w’imfura Teranisha, bakimara kumenya ko batwite bihutiye kumenya igihe buri wese azabyarira maze basanga bazabyara mu byumweru byegeranye ariko byaje kubabera igitangaza ubwo babyariraga umunsi umwe, mu bitaro bimwe mu byumba byegeranye, umwana na nyina wabo umwe akaba yararushije undi iminota 34 gusa y’ubukuru.

Inzobere mu kubyaza mu Bitaro bya Tampa muri Leta ya Florida, Dr. Atef Zakhary, yavuze ko amaze imyaka 29 abyaza akaba yarabyaje abagore ibihumbi 14 ariko atari yarigeze abona aho umwana na nyina babyarira igihe kimwe batandukanyijwe n’iminota mikeya gusa.

Nyina w’umukobwa yabyaye umwana we wa gatanu saa kumi n’ebyiri n’iminota 29 z’umugoroba naho umukobwa we abyara nyuma y’iminota 34 ariko we abazwe.

Mu minota 34 gusa Angela Patram yari yiswe nyirakuru w’umwana naho Teranisha abonye murumuna we bavukana.

Patram n’umukobwa we Teranishango barishimye cyane kuko abana babo bazajya bagira isabukuru y’amavuko ku munsi umwe habe ibyishimo mu muryango wabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages