Gahunda ya Trump isaba ko Hamas ihagarika imirwano, ikarekura imbohe z’Abanya-Israel yafashe, bikajyana no kuba Ingabo za Israel zava muri Gaza kandi na Hamas ikarambika hasi intwaro.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yizeye ko abafashwe bazasubizwa imiryango yabo mu minsi iri imbere.
Hagati aho, Intumwa ya Donald Trump mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, hamwe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner, bagiye mu Misiri kugira ngo basoze ibiganiro ku bijyanye no kurekura imbohe.
Perezida wa Amerika yari yahaye Hamas igihe cy’iminsi “itatu cyangwa ine” ku wa Kabiri, hanyuma ku wa Gatanu avuga ko igihe ntarengwa ari ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) ku isaha ya Washington.
Ati “Nibitubahirizwa, akaga katabaho kazagwira umutwe wa Hamas”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!